Umunyamakuru w’imikino wari ukunzwe na benshi mu Rwanda, Kalisa Bruno Taifa n’Umuryango we bavuye mu Rwanda bajya gutura muri Amerika.
Hashize iminsi havugwa inkuru y’uko uyu munyamakuru agiye guhagarika akazi k’itangazamakuru mu Rwanda akajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa ntabwo yakundaga kubivugaho.
Ubu Inkuru yamaze kuba impamo kuko yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Amerika aho agiye gutura we n’umugore we, Ingabire Yvette n’imfura yabo.
Mu magambo make yatangaje mbere yo kugenda yagize ati “nibyo ndagiye, ubu tuvugana ndi mu ndege igiye guhaguruka.”
Amakuru avuga ko aba yaragiye kera ariko akabanza kugorwa no kugira ibyangombwa bimwe na bimwe abona, muri uku kwezi kwa Mata 2022 nibwo yabibonye byose na we ahita ategura urugendo rwe.
Kalisa Bruno Taifa ajyanye n’umugore we Ingabire Yvette bakoze ubukwe muri Nyakanga 2019, ni nyuma y’imyaka 6 bari bamaze bakundana.
Agiye nyuma y’uko ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ bakoraga kuri Radio Fine FM cyahagaze guhera tariki ya 22 Mata 2022, ahanini bitewe n’uko bamwe mu banyamakuru bagikoraga bagiye kwerekeza muri Amerika, uretse we na mugenzi we Horaho Axel uzamusangayo mu minsi ya vuba, hakazasigara Sam Karenzi wenyine ukirimo gushakisha abasimbura b’aba banyamakuru.
Kalisa Bruno Taifa yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Cotanct FM, City Radio, BTN TV, Radio 10 ubu akaba yabarizwaga kuri Fine FM.