Umuganga n’umuforomokazi bakoraga mu bitaro bya Tabora muri Tanzaniya, birukanwe ku kazi kubera guhungabanya umudendezo w’abarwayi bashinzwe kwitaho, ubwo basambaniraga mu kazi maze urusaku rw’ibitsina byabo rukumvikana mu macumbi y’abarwayi.
Nk’uko amakuru abitangaza, aba bakozi bombi bashinzwe kuvura, bari bamenyereye kwirengagiza ko abarwayi babo bahari, bagaterera akabariro mu nyubako imwe yo muri ibyo bitaro,urusaku rwabo rukabangamira abarwayi.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Mwananchi.co.tz cyo mu gihugu cya Tanzania avuga ko abarwayi bari mu cyumba kiri hafi y’aho aba baganga batereraga akabariro barambiwe iyi myitwarire yabo, maze bagahita bajya kuregera abayobozi b’ibitaro.
Byihuse aba baganga bahise bahagarikwa ku kazi.
Ku wa mbere, tariki ya 29 Ugushyingo mur’uyu mwaka nibwo, Komiseri w’akarere ka Kaliua (DC), Paul Chacha yatumije inama igitaraganya hamwe n’abakozi b’ubuzima, maze atangaza ko bahagaritse abo bakozi bombi.
Iyi nama kandi yafashe ibyemezo birimo no gushyiraho komite ishinzwe imyitwarire kugira ngo ikore iperereza kuri iki kibazo kandi raporo yayo izagaragaza ibihano byafatirwa uyu muganga n’yu muforomokazi.
Yavuze ko ibitaro bitazakingira ikibaba aba bakozi bashinzwe ubuzima bagaragaje imyitwarire idahwitse igihe iyi komite izasanga bahamwa n’icyaha, bakaba bashobora guhabwa ibihano bikarishye birimo no gufungwa.
Nubwo bimeze gutya ariko hari abavuga ko ibi bitaro byaba bifite ikibazo dore ko no mu minsi yashize byabaye igitaramo nyuma y’aho umwe mu baganga babyo nawe akuyemo inda mu buryo butemewe.