Muri Colombia ibintu ni uburyohe nyuma yaho gukuramo inda bitakiri ikibazo ku bagore batuye iki gihugu bakaba bishimira ko bamaze kwemererwa kuba bakuramo inda ariko bigakorwa mu gihe ukuyemo inda mu byumweru 24 utwise.
Mu itegeko rishya, nta mugore uzongera gukurikiranwa kubera gukuramo inda mu gihe yabikoze mu gihe kitarenze ibyumweru 24.
Guhera muri 2006, gukuramo inda byari byemewe muri Colombia gusa ku bantu bafashwe ku ngufu, cyangwa mu gihe umugore ari mu byago mu gihe atwite.
Ku wa mbere tariki 21 Gashyantare uyu mwaka nibwo amakuru mashya yageze hanze maze ashimisha abagore batuye Colombia, aho guhera icyo gihe nta kibazo kirimo mu gihe bakuyemo inda mu gihe kitarengeje ibyumweru 24 nk’uko twabivuze haruguru.