Mu gihugu cya Iran Abagore bagaragaza icyangombwa cy’ubusugi mbere yo gushyingirwa baba batakigaragaje bakabengerwa ku arubanda
Muri Iran, ubusugi mbere yo gushyingirwa ni ingenzi ku bakobwa benshi n’imiryango yabo.
Hari ubwo abagabo basaba abakobwa icyangombwa (certificate) cy’ubusugi mbere yo gushyingiranwa n’umukobwa gusa uyu mugenzo ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS/WHO, rivuga ko unyuranyije n’uburenganzira bwa muntu.
Umwe mu bagabo avuga ko yashutswe mbere yo gushaka, agira ati:“Waranshutse ndakurongora kuko wari uzi ko utakiri isugi, nta muntu wari kugushaka iyo bamenya ukuri.”
Ibi ni ibyo umugabo wa Maryam yamubwiye nyuma y’uko bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere.
Yagerageje kumwumvisha ko, nubwo atavuye amaraso, atigeze akora imibonano mpuzabitsina mbere ariko biba iby’ubusa kugeza ubwo yamusabye kujya kuzana icyangombwa cy’ubusugi.
Ibi ngo ntabwo ari ijwi rishyashya mu matwi y’abanya Iran kuko ngo nyuma yo kwemeranya gushakana, abakobwa benshi bajya kureba umuganga akabasuzuma akemeza ko batigeze bakora imibonano mpuzabitsina gusa ngo hari n’abasabwa ibiguzi byinshi kugira ngo hemezwe ko bakiri amasugi kandi atari yo kugira ngo bakunde babone abagabo.
Inkuru ya BBC ivuga ko icyangombwa cya Maryam kivuga ko akarindabusugi ke “gakweduka” ibyo ngo bikaba bisobanuye ko yashoboraga kutava (amaraso) mu mibonano mpuzabitsina yagiranye n’umugabo we bityo hakemezwa ko atari akwiriye kubizira.
Maryam (izina ryahinduwe) agira Ati: “Bintesha ishema, nta kintu kibi nakoze, ariko umugabo wanjye yakomeje kuntuka, nageze aho ntabyihanganira, mfata ibinini ngerageza kwiyahura ariko muri ako kanya najyanywe kwa muganga, ndarokoka. “
Ati: “Sinzibagirwa iyo minsi mibi kuko nataye 20kg muri icyo gihe.”
Nubwo iyi ari inkuru y’ubuhamya bwa Maryam ariko ngo nuko ariwe wabigaragaje nah’ubundi ngo ni ukuri kw’abagore benshi muri Iran.
Ariko vuba aha, ibintu byatangiye guhinduka aho abagore n’abagabo muri iki gihugu batangira kubyamagana basaba ko gupima ubusugi bihagarara cyane ko OMS ivuga ko ari ibintu bidafite aho bihuriye na siyansi.
Mu Ugushyingo(11) gushize, inyandiko yamagana cyangwa isaba ko uyu muco wahinduka yasinyweho n’abantu hafi 25,000 mu kwezi kumwe aho bwari ubwa mbere ibyo gupima ubusugi byamaganywe n’abantu bangana gutyo muri Iran.
Ku rundi ruhande Neda (izina ryahinduwe) yavuze ko uyu muco uhungabanya ubuzima bwite bwa muntu aho yagize ati: “Ni uguhungabanya ubuzima bwite bw’umuntu, ni urukozasoni.”
avuga ko Ubwo yari umunyeshuri w’imyaka 17 i Tehran, yatakaje ubusugi bwe ku muhungu bakundanaga.
Ati: “Nahiye ubwoba ndatinya cyane uko byangendekera umuryagno wanjye ubimenye kugeza ubwo yiyemeje gusubiranya akarindabusugi ke.”
Ubusanzwe, ibi ntabwo byemewe n’amategeko bityo nta bitaro byakwemera kubikora akaba ariyo mpamvu Neda yashatse ivuriro ryigenga ryabimukorera mu ibanga ku giciro cyo hejuru. Ati: “Natanze utwo nizigamiye twose nagurishije laptop yanjye, telefone igendanwa yanjye, n’imikufi yanjye ya zahabu kugira ngo mpabwe iyo serivisi.”
Uretse ibyo kandi avuga ko yasabwe gusinya inyandiko yemeza ko azirengera ingaruka mu gihe hari ikintu cyose cyagenda nabi kugira ngo umuforomokazi amukorera icyo gikorwa cyo kumusubiza akarangabusugi, icyakora ngo icyo gikorwa cyamaze iminota igera hafi kuri 40 ndetse kigenda neza.
Ariko avuga ko byamusabye iminsi kugira ngo akire kuko ngo yarababaraga, agira ati: “Narababaraga cyane sinashoboraga kunyeganyeza amaguru kandi byose nabihishe ababyeyi.
Gusa avuga ko nubwo ibyo byamubayeho ariko byamuteye agahinda kuko ngo ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina ya mbere n’umugabo we nta maraso yavuye. Agaira ati:”Hashize umwaka, nahuye n’umuntu wifuje ko tubana ariko dukoze imibonano mpuzabitsina sinava amaraso, kiriya gikorwa nticyageze ku ntego yange.”
Ati: “Umukunzi wanjye yanshinje kumushuka ngo andongore. Yavuze ko ndi umubeshyi maze aranta.”
OMS yamagana ibi bikorwa byo gupima ubusugi ikavuga ko ari igikorwa kidafite ishingiro rya siyansi.
Kugeza ubu bamwe mu bagore n’abakobwa bakomeza kuvuga ko babangamiwe n’iki gikorwa nyamara hirya no hino kiracyakomeweho n’umuco w’ibihugu bimwe na bimwe cyane cyane ibigendera ku mahame y’idini ya Islam aho twavuga nko mu gihugu cya Indonesia, Iraq, na Turkiya…..