Hari hamaze igihe umuco wo gukura ibyinyo usa naho ugabanutse ariko igitangaje nuko mur’iyi minsi uyu muco ugayitse wongeye kwaduka mu bakobwa aho muri iki gihe usanga abagabo cyangwa abasore bataka ko abakobwa babariye amafaranga ari byo benshi bita “gukura ibyinyo”.
Dore amayeri bamwe mur’aba bakobwa bakoresha kugirango bimakaze uyu muco mubi wo kurya abagabo n’abasore utwabo:
1.Nabuze amafaranga yo kwishyura inzu
Ibi bikorwa n’abikodeshereza amazu, ugasanga igihe akeneye amafaranga, ariyambaza umukunzi we ngo amufashe kubona ayo kwishyura ubukode. Iyo bimaze kuba akamenyero hari ubwo umukobwa asaba umukunzi we amafaranga kandi ukwezi ko kwishyura kutaragera, ubwo akaba ayamukuyeho bitamuruhije.
2.Ndarwaye nabuze uko njya kwa muganga
Aba bakobwa babeshya abakunzi babo ko barwaye indwara nabo bayobewe iyo ari yo, bigatuma babasaba ubufasha bw’amafaranga ngo babashe kujya kwivuza kandi nyamara batarwaye. Iyo umusore abyumvise rero hari uhita amwoherereza amafaranga ngo ajye kwivuza, ayo akaba arayariye.
3.Tugiye gutandukana kuko utanyitaho
Akenshi na kenshi ibi biba nk’iyo hari abakobwa babuze aho bahera ngo babashe kubona amafaranga bifuza ku musore cyangwa umugabo bacuditse, maze bagahitamo kumubwira ko igisigaye ari ubutandukanam urukundo rwabo rugasenyua kuko ngo nta kintu gifatika umusore amukorera. Hari bamwe mu basore bahita barekura akayabo kugira ngo urukundo rudasenyuka.
4.Natakaje telefone yanjye imuhira
Akenshi hari bamwe mu bakobwa babura ahandi bahera ngo babashe gukura amafaranga ku bakunzi babo, bagatira telefone bakabahamagara ngo bababwire ko telefone zabo zatakaye. Akaba abonye aho ahera agusaba ko niba umukunda koko wamufasha akabona indi telefoni. Nyuma wamara kumuha amafaranga yo kugura indi, akazakubwira ko iyambere yaje kuyibona.
5.Ndatwite
Abakobwa bakura ibyinyo bakunze kubeshya abasore bifatiye, ko batwite kugira ngo babone uko babasaba amafaranga yo kujya kwa muganga, cyangwa se kugira ngo babone uko bagura ibyo kurya kugira ngo umwana azakure neza. Iyo umusore adafite gahunda yo gufasha uwo yateye inda, akora uko ashoboye akamuha amafaranga yo gukuramo iyo nda. Hari abakobwa baka abasore amafaranga yo gukurishamo inda kandi badatwite.