Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranya mbanga yerekanye Biel umwana w’imyaka 15 wakoze ubukwe na Wiyual umwana w’umukobwa w’imyaka 16 aho bigaragara ko bwari ubukwe bubereye ijisho ndetse ababwitabiriye bose bakaba batunguwe n’aba bana.
Abantu babwitabiriye n’ubwo wabonaga bafite ibyishimo ariko hari bamwe batariye iminwa aho bibazaga niba mu by’ukuri aba bana bazabasha kubyara no kuzuza inshingano zose za kibyeyi.
Ibi abenshi babiheraga ku kuba uretse no kuba aba bana barushinze ariko nabo ngo bari bakiri abana bo kurerwa.
Abandi bakibaza niba ababyeyi babo bari bashyigikiye ko aba bana bemererwa gukora ubukwe bakemererwa kubana nk’umugabo n’umugore.
Amashusho y’ubukwe yagiye ahagaragara yatumye abantu benshi bitabira kumenya inkuru y’ubu bukwe mugihe bibazaga uburyo ku isi abana bashobora kwemererwa kubana batarageza ku myaka y’ubukure.
Ikinya makuru Atinkanews dukesha iyi nkuru gitangaza ko umukobwa yitwa Wiyual akaba afite imyaka 16 akaba yamaze kurushinga na mugenzi we Biel w’imyaka 15 bashakanye ku ya 18 Ukuboza 2021, ubukwe bw’aba bombi bukaba bwarabereye i Gambella, muri Etiyopiya.
Bivugwa ko umuhango wahawe icyubahiro kandi uhabwa umugisha n’ababyeyi ndetse n’abayobozi b’amadini atandukanye gusa hirinzwe kugira amakuru ashyirwa hanze ku birebana n’amazina y’itorero cyangwa idini babarizwamo.