Mu gihugu cy’ubwongereza Polisi ikomeje gushaka amakuru inahiga bukware uwakoze icyaha nyuma y’uko bimenyekanye ko umugabo w’imyaka 22 y’amavuko afashwe ku ngufu mu gitondo cyo kuri iki cyumweru mu mugi wa Bolton.
Muri gitondo cyo kuri icyi cyumweru nibwo abapolisi bagejejweho amakuru y’ifatwa ku ngufu ry’umugabo bivugwa ko byabereye ku muhanda wa Black Mawdsely muri Bolton mu masaha ya saa 3:30.
Nk’uko uwafashwe ku ngufu abitangaza ngo yegerewe n’umugabo hafi ya Nelson Square wagendanaga na we ku muhanda wa Black Mawdsely gusa ngo uko bagenda uyu mugabo yakomeje kugenda amusatira, ibintu byaje no kurangira uyu mugabo amufashe ku ngufu. Mu yandi magambo umugabo yafashwe ku ngufu n’umugabo mugenzi we.
Ntibigaragazwa neza mu rwego rwo kubungabunga uburenganzira n’icyubahiro cy’uwafashwe ku ngufu.
Nta makuru yigeze atangwa ku waba yafashe ku ngufu uyu mugabo.
Umupolisi Serija, Dominic Beaver, wo mu gice cya jandarumori ya polisi (GMP) ya Bolton, yagize ati: “Iki ni ikintu gitangaje kandi giteye ubwoba kandi uwahohotewe kuri ubu ari gufashwa n’abapolisi b’inzobere.”
Akomeza agira ati:“Turakurikiza inzira zose z’iperereza kugira ngo tumenye umuntu ubiri inyuma kandi turizera ko ashyikirizwa ubutabera”.
Kugeza ubu ntibyari bisanzwe kumva aho umugabo afatwa ku ngufu kandi agafatwa n’umugabo mugenzi we, gusa abantu bose bakomeje kumirwa bibaza aho isi yaba iri kugana.