Mu Karere ka Musanze habaye impanuka aho imodoka yari itwaye inzoga yakoze accident abaturage barahurura maze n’abanyeshuri baraza ibikapu babivanamo amakaye bapakiramo inzoga
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo imodoka yari itwaye izo nzoga yakoraga impanuka igeze mu Karere ka Musanze iruhande rw’ikigo cy’amashuri cya AVV.
Abaturage bose bahuruye niko kwerekeza aho iyi modoka yakoreye impanuka inzoga zitemba mu muhanda bamwe barafata abandi batwara mu rugo.
Abanyeshuri bo mu Karere ka Musanze nabo bajugunye amakayi yabo nuko ibikapu babipakiramo inzoga.
Ni ibintu byatangaje abantu benshi kugeza na nubu.
