Mu gihugu cya Kenya abagabo bari bari mu gahinda ko kubura umuntu wabo, byarangiye ibyari agahinda bibyaye intiku bararwana rubura gica nyuma y’amakimbirane yo kutumvikana yavutse hagati y’imiryango yombi.
Ibi byaje ubwo imiryango y’umuhungu n’umukobwa yananirwaga kumvikana ku birebana n’uburyo nyakwigendera yagombaga gushyingurwamo, baza gufata umwanzuro wo kurambika isanduku irimo umurambo hasi maze bararwana, ibi bikaba byabereye mu gihugu cya Kenya.
Ababyiboneye bavuga ko amakimbirane yatangiye nyuma y’aho umuryango wa nyakwigendera ushimangiye ko binyuranyije n’umuco wabo ko umukobwa wabo yashyingurwa mu mutungo w’umugabo we ataramukoye.
Intonganya zadutse nyuma yuko iyo miryango yombi yananiwe kumvikana. Ukoresha imbuga nkoranyambaga @iamjoseh_ yatangaje ko mu gace ka Luhya Land, muri Kenya, umugore adashyingurwa mu mutungo w’umugabo we iyo atishyuye inkwano.
Uyu yanditse ati:’’Mu muryango wa Luhya, iyo umugore wawe apfuye mbere yo gutanga inkwano, abantu be ntibakwemerera ko mushyingura’’.
Ugomba kwishyura inkwano ako kanya cyangwa bene wabo bakajya kumushyingura ubwabo.
Umuryango w’umugabo warwanye no gushyingura uyu mugore abo mu wundi barabyanga birangira barwanye karahava.