Mu gihugu cya Kenya, Umugore n’umugabo bajyanwe mu rukiko bakurikiranweho kwiba akawunga maze urukiko rubakusanyiriza amafaranga yo kugura inyama zo kurisha ako kawunga.
Saumu Ali ukomoka muri Kenya n’umugabo we Evans Odhiambo baherutse kugezwa imbere y’urukiko bashinjwa kwiba umufuka w’akawunga ariko umucamanza aza gufata icyemezo cyatunguye benshi cyo gutangira gukusanya amafaranga yo guha uyu muryango ahubwo kugira ngo ugure n’akaboga (inyama).
Ku wa 13 Mata ni bwo uyu mugabo n’umugore basanzwe batuye mu gace ka Shimanzi bafashwe biba umufuka w’akawunga kagura Ksh 1980 (arenga gato 7000 Frw). Uyu mufuka bawukuye mu modoka y’uruganda rutunganya ibinyampeke rwa ‘Grain Industries Ltd’.
Nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano dosiye yabo yarakozwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha ngo baryozwe iki cyaha benshi iyo bashaka gutebya bita icyo kwitiza iby’abandi.
Ubwo bagezwaga mu cyumba cy’urukiko uyu mugabo n’umugore we bavuze ko bemera icyaha ariko batakambira umucamanza ngo abababarire kuko ibyo bakoze babitewe n’inzara yari ibarembeje n’urubyaro rwabo.
Uyu mugore wari warize yahogoye yagize ati “Nari ndi gukora akazi kanjye gasanzwe k’amaboko, umugabo wanjye arampamagara ansaba kumufasha kwikorera uwo muzigo (umufuka w’akawunga bibye). Twabikoreye urubyaro rwacu. Twakuye uwo mufuka mu modoka yari iparitse hafi y’umuhanda, umugabo wanjye ansaba kumufasha kuwutwara.”
Mu gihe benshi bari biteguye kumva imyaka uyu mugabo n’umugore bagiye gukatirwa, Umucamanza Vincent Adet yahagurutse, maze benshi batungurwa no kumva umwanzuro yafashe.
Yagize ati “Hashingiwe ku mpamvu zo gutabara ubuzima buri mu kaga, by’umwihariko ubw’uyu mugore. Nasuzumanye ubwitonze iki kirego ndetse nsesengura uko icyaha cyakozwe, nababajwe n’ibihe arimo, aho bafite abana batatu bagomba kwitaho kandi nta kazi.”
Uyu mucamanza yakomeje asaba abari baje kumva urubanza guteranya amafaranga kugira ngo bafashe uyu muryango ndetse banawugurire akanyama.
Ati “Mureke tubagurire akawunga gahagije ndetse n’inyama bashobora kuza kurya uyu munsi.”
Uyu mucamanza yahise yiheraho atanga Ksh 1000, ndetse ategeka ko hatangira gukusanywa n’ay’abandi. Yavuze ko mu bubasha ahabwa n’amategeko ababariye uyu muryango icyaha cy’ubujura, asaba ko utazagisubira.
scr:Igihe