Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Ntibisanzwe! Abari bakurikiranweho icyaha cyo kwitiza iby’abandi bagejejwe mu rukiko bagurirwa inyama

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/05/12
in NTIBISANZWE
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu gihugu cya Kenya, Umugore n’umugabo bajyanwe mu rukiko bakurikiranweho kwiba akawunga maze urukiko rubakusanyiriza amafaranga yo kugura inyama zo kurisha ako kawunga.

Saumu Ali ukomoka muri Kenya n’umugabo we Evans Odhiambo baherutse kugezwa imbere y’urukiko bashinjwa kwiba umufuka w’akawunga ariko umucamanza aza gufata icyemezo cyatunguye benshi cyo gutangira gukusanya amafaranga yo guha uyu muryango ahubwo kugira ngo ugure n’akaboga (inyama).

IZINDI NKURU WASOMA

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

Ku wa 13 Mata ni bwo uyu mugabo n’umugore basanzwe batuye mu gace ka Shimanzi bafashwe biba umufuka w’akawunga kagura Ksh 1980 (arenga gato 7000 Frw). Uyu mufuka bawukuye mu modoka y’uruganda rutunganya ibinyampeke rwa ‘Grain Industries Ltd’.

Nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano dosiye yabo yarakozwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha ngo baryozwe iki cyaha benshi iyo bashaka gutebya bita icyo kwitiza iby’abandi.

Ubwo bagezwaga mu cyumba cy’urukiko uyu mugabo n’umugore we bavuze ko bemera icyaha ariko batakambira umucamanza ngo abababarire kuko ibyo bakoze babitewe n’inzara yari ibarembeje n’urubyaro rwabo.

Uyu mugore wari warize yahogoye yagize ati “Nari ndi gukora akazi kanjye gasanzwe k’amaboko, umugabo wanjye arampamagara ansaba kumufasha kwikorera uwo muzigo (umufuka w’akawunga bibye). Twabikoreye urubyaro rwacu. Twakuye uwo mufuka mu modoka yari iparitse hafi y’umuhanda, umugabo wanjye ansaba kumufasha kuwutwara.”

Mu gihe benshi bari biteguye kumva imyaka uyu mugabo n’umugore bagiye gukatirwa, Umucamanza Vincent Adet yahagurutse, maze benshi batungurwa no kumva umwanzuro yafashe.

Yagize ati “Hashingiwe ku mpamvu zo gutabara ubuzima buri mu kaga, by’umwihariko ubw’uyu mugore. Nasuzumanye ubwitonze iki kirego ndetse nsesengura uko icyaha cyakozwe, nababajwe n’ibihe arimo, aho bafite abana batatu bagomba kwitaho kandi nta kazi.”

Uyu mucamanza yakomeje asaba abari baje kumva urubanza guteranya amafaranga kugira ngo bafashe uyu muryango ndetse banawugurire akanyama.

Ati “Mureke tubagurire akawunga gahagije ndetse n’inyama bashobora kuza kurya uyu munsi.”

Uyu mucamanza yahise yiheraho atanga Ksh 1000, ndetse ategeka ko hatangira gukusanywa n’ay’abandi. Yavuze ko mu bubasha ahabwa n’amategeko ababariye uyu muryango icyaha cy’ubujura, asaba ko utazagisubira.

scr:Igihe

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In