Monday, September 25, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home MU RWANDA

Ntibisanzwe! Abarimu basabwe kugarura amafaranga bahembwe habayeho kwibeshya, umwe ati”Nta Nkoko iruka”

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/07/08
in MU RWANDA
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Bamwe mu barimu bigisha mu bigo by’imyuga n’ubumenyi-ngiro mu Karere ka Rubavu, barashinja Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kurangwa n’imikorere y’akajagari nyuma yuko kibasabye kugarura amwe mu mafaranga bahembwe mu kuyobora ibizamini ngo kuko habayeho kwibeshya bagahabwa menshi.

Aba barimu bagaragaza aka kajagari babona muri iki kigo, basabye ko amazina n’imyirondoro yabo adatangazwa babwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko bavuze ko ngo iki kigo kirimo akajagari.

IZINDI NKURU WASOMA

Ngororero: Umukobwa ari mu marira nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

Umwe muri bo agira ati:“ Umuntu wakoze ikosa ntabwo aba ashaka kujya ahabona, rero turamutse tugaragaye tumuvuga, ntabwo yatwihanganira .”

Mugenzi we nawe akomeza agaragaza aka kajagari babona mu mikorere ya NESA, yavuze ko igihe cy’ikorwa ry’ibizamini by’abanyeshuri cyarinze kigera, iki kigo kitarasohora amabwiriza y’uburyo bizakorwa.

Ati:“Buri munsi amabwiriza yazaga atandukanye n’ayo twagendeyeho ejo, ugasanga nta gahunda ihuye n’undi munsi, ukibaza uti ‘ese ni gute ibintu bitegurwa bidafite gahunda.”

Akomeza agira ati:“Ukabona harimo akajagari bigaragara ko buri wese afata umwanzuro bitewe n’uko yabyutse, tukabona ikigo ibintu byacyo bitari kuri gahunda.”

Aba barimu kandi barimo abayoboye ibikorwa by’ibizamini, bavuga ko babarirwaga ibihumbi 21 Frw ku munsi ndetse bamwe bakaba baramaze kuyahabwa ariko kuri uyu wa Kane, bakaba batunguwe no kubwirwa ko igihembo cyabo ari ibihumbi 6 Frw ku munsi, bamwe bagasabwa kuyasubiza mu gihe hari abayamaze.

Umwe yagize ati “Icyumweru cya mbere cyari cyarangiye hari n’abari barasoje baranahawe amafaranga n’abafashe avanse bari bagifitemo iminsi yo gukora. Icyatunguranye ntakindi ni ukubyuka mu gitondo bati haje andi mabwiriza mashya umwarimu arahabwa ibihumbi bitandatu, ndetse n’uwari warayafashe agomba kuruka, akayagarura.”
Undi mwarimu wamaze no kurya aya mafaranga, avuga ko bataramenya icyemezo bazafata nyuma yuko basabwe kuyasubiza.
Ati:“Baravuga ngo nta nkoko iruka ariko nanone ngo ntawuburana n’umuhamba, ubwo turaza kureba aho byerekeza, gusa umuntu yaruka ataruka, icyuho kiba kigaragaye ntabwo kiba gihesheje ishema Igihugu cyangwa Umwarimu.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri mu Rwanda (NESA)

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati yabwiye RADIOTV10 ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorerwamo ibizamini, bumvise nabi amabwiriza y’ibi bikorwa.
Avuga ko abarimu bamaze guhabwa aya mafaranga bagomba kuyasubiza ariko ko mu kuyabishyuza batagomba gushyirwaho igitutu.

 

Yanditswe na Clement H BAGEMAHE

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ngororero: Umukobwa ari mu marira nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023
1.4k
HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
AMAKURU

Kayonza: Abakobwa bari mu biteje imbere binyuze mu bucukuzi bw’Amabuye

August 24, 2023
1.4k
HOME

Rwamagana: Bizihije Umuganura basabwa gusigasira Ubumwe no kudaheranwa

August 5, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ngororero: Umukobwa ari mu marira nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

Ngoma: Abaturage baritegura gutaha ikigo nderabuzima gishya 

September 10, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In