Polisi yo mu gace ka Kira muri Uganda yataye muri yombi abasore n’inkumi bagera kuri 50 bari mu birori byo gukora imibonano mpuzabitsina (Sex party) mu nzu yitwa Malaika mu gace ka Semwogerere, muri Zone ya Bukoto muri Diviziyo ya Nakawa mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.
Igitangazamakuru kimenyerewe mu nkuru z’imyidagaduro cyo muri Uganda aricyo blizz.co.ug kivuga ko aba bose bafashwe kandi bamwe basanzwe batangiye igikorwa nyir’izina cyo gusambana.
Police yabaguye gitumo bamwe batagiye gusambana aho bahise basabwa guhagarika gukoeza icyo gikorwa kigayitse.
Icyi gitangazamakuru kivuga ko aba bose bazagezwa mu rukiko bakisobanura kuri ibi bafatiwemo dore ko ngo bifatwa nk’ibidasanzwe ndetse ngo bakaba barenze ku mabwiriza yo guhurira hamwe ari benshi mu gihe kubera ingamba zo kwirinda covid 19 bitemewe guhura abantu ari benshi .
Aba sibo ba mbere bafatiwe muri iki gikorwa gusa amakuru avuga ko ibi birori bikorwa cyane cyane mu rubyiruko, ndetse ngo aba bafashe akaba ari agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ababikora.
Gusa ba nyir’iyi nyubako nabo ngo bikaba biteganyijwe ko bashobora guhamagazwa bagahatwa ibibazo byagaragara ko iyi nzu yaba ifitanye isano n’ibi bikorwa bakaba nabo basabirwa ibihano.