Umugabo n’umugore b’abazungu ubwo bari bageze i Musanze babaye nk’abasubika gato urugendo maze baparika imodoka babyinira mu muhanda indirimbo nyarwanda abantu barumirwa
Bivugwa ko nubwo aba bombi babyinaga izi ndirimbo ariko bishoboka ko batumvaga icyo zivuga gusa ibisobanuro by’injyana byo wabonaga babisobanukirwa neza.
Ni abazungu b’abakerarugendo bagaragaye i Musanze babyinira mu muhanda indirimbo Bimpame ya Dj Phil Peter yafatanyije na Marina, nyamara ariko icyatunguye benshi kikanabatangaza ni uburyo baparitse imodoka maze bakayoboka umuziki.
Mu mashusho yasakaye kuri instagram agaragaza aba bazungu (umugabo n’umugore) bashungerewe n’imbaga y’abantu bafotora batangariye uburyo bacekaga umuziki.
Bivugwa ko aba banyamahanga baparitse imodoka yabo kugirango babyinire abantu babashimishe.