Bobi Wine nyuma yo kubona ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka amurushya gukundwa n’urubyiruko rwinshi byatumye yibaza icyo yakora ndetse binamuca intego ku buryo bukomeye.
Ibi byaje nyuma y’uko uyu Bobi Wine wamenyekanye nk’umuhanzi mu gihugu cya Uganda abonye uburyo abantu benshi barimo n’urubyiruko bitabiriye isabukuru ya Muhoozi ari benshi.
Igipimo cy’urukundo urubyiruko rukunda Muhoozi cyatumye Bobi Wine ashenguka cyagaragaye kur’uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2022 ubwo hizihizwaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 48 uyu Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amaze avutse, aho urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, rwerekanye uburyo rukunda Muhoozi haba mu kwitabira ari rwinshi ndetse no mu kanyamuneza bagaragazaga mu maso yabo.
Gushenguka umutima kwa Bobi wine kwahuhutse ubwo Muhoozi mu ijambo yagejeje ku bari bitabibiriye ibyo birori yavuze ko icyo ashyize imbere ari imibereho myiza y’urubyiruko ibintu byatumye rwongera kumwishimira cyane.
Ibyo Bobi Wine akimara kubyumva yahise atangaza ko ibyo Muhoozi yakoze ari igikorwa gisa no kwiyamamaza.
Yagize ati :”Banya-Uganda mwese muhaguruke mumfashe turwanye ubuyobozi bw’igitugu bwa Perezida Museveni kuko ibi bari gukora ni amarenga yo kwiyamamaza”.
Gusa ariko yogeraho ko ngo nubwo urubyiruko rwamugaragarije ko rumwishimiye ariko agira ati”Ntabwo bariya mubona bamushyigikiye”
Kugeza ubu abantu banyuranye bakomeza kubona Muhoozi nk’umuntu ushobora kuba yazasimbura ise ku buyobozi bwa Uganda gusa ku rundi ruhande abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni bakaba batabikozwa.