Ababyeyi bamwe na abamwe batuye mu mujyi wa kigali baravuga ko kurara mu nzu imwe n’abana bibabuza kwisanzura no gutera akababariro Â
Iki kibazo cyagaragaye mu Kagali ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo aho bamwe mu babyeyi bavuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire y’aba bana kuko ngo iyo bumvise ababyeyi babo bari gutera akabariro bituma biga ingeso mbi.
Bamwe mur’aba babyeyi bavuga ko ngo hari ababa bafite abana 6 ugsanga babura aho babaraza ku buryo ngo nijoro bisaba ko barara irondo kugira ngo batere akabariro.
Ubwo baganiraga na BTN bavuze ko uretse no gutera akabariro ahubwo ngo ibi bizatuma abana babo bishora mu buraya kubera kumva ababyeyi babo bari kwisayidira bikarangira nabo babishatse.
Umwe mur’aba babyeyi agira ati:”Niyo mpamvu nkubwira ngo n’abana bari kubyara imburagihe kubera ko uri kuba ufite umwana w’imyaka 17 cyangwa 19 ugasanga yabyaye, ibaze kuba umwana aryamye hariya nawe n’umugabo muryamye aho ku ruhande, umwana ntago azabura ibyo abona cyangwa yumva, ejo azagenda abishyire mu bikorwa, byanga byakunda umuhungu azamushuka amutere inda yamuhaye n’udufaranga 500 cyangwa se yamushukishije n’ako ga telefoni kadafite 12″.
Aba babyeyi basanga umuti w’iki kibazo aruko baterwa inkunga bagashaka uko bajya kuba mu nzu zisanzuye.
Ku ruhande rw’ubuyobozi twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera RUGABIRWA DEO ariko ntibiradukundira tukaba tubizeza kubatangariza icyo abivugaho mu gihe twaramuka tubashije kuvugana.