Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme akaba umukinnyi w’ikipe ya Mukura avuga ko byamusabye amafaranga akabakaba gato ibihumbi 500 ariko avuga ko yabikoze mu rwego rwo gushimisha umukunzi we.
Uyu mukinnyi yasabye Umukunzi we Dusenge Redempta ko bazabana akaramata ariko bitangaza benshi impamvu byakorewe mu rukari ku ngoro y’umwami.
Uyu mukinnyi asobanura iki kibazo yavuze ko kuba nta muntu wundi wigeze ahakorera iki gikorwa bitavuze ko bidashoboka bitewe n’inyungu umuntu yaba abifitemo
Agira ati:”Kuba nta muntu wundi wabihakoreye ntibivuze ko umuntu abisabye atabyemererwa, gusa bitewe n’amateka ari kuri iyi Ngoro iri Nyanza, benshi bumvaga ko bidashoboka.”
Kigeme aganira na ISIMBI, yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’imyaka 5 bakundana na Redempta.
Ati “Redampta nanjye twari tumaze imyaka igera muri 5 dukundana kandi icyo namukundiye cyatumye numva yazambera mama w’abana banjye ni imico ye.”
Avuga ko guhitamo kumwambikira impeta mu Rukari i Bwami, imbere y’Inteko y’Umwami (Intebe y’Umwami), byaturutse ku mukunzi we kuko ngo yabanje kuganira na we maze yumva ahantu akunda maze ahamujyana kubera ko ahakunda.
Avuga ko ari igikorwa cyabahenze nubwo atifuje gutangaza amafaranga nyirizina byamutwaye, gusa ngo na none byamutwaye amafaranga menshi kuko ngo ari hafi gushyika ku bihumbi 500 y’u Rwanda.
Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme ni umukinnyi wa Mukura VS ikipe yo mu Karere ka Huye aho amaze igihe akinira iyi kipe bikaba bivugwa ko nyuma yo kwambika impeta uyu mukobwa igikorwa cyabaye muri icyi cyumweru gishize aba bombi ngo bitegura gukora ubukwe mu minsi ya vuba ndetse ngo bishobora no kutarenga iyi mpeshyi ya 2022.