Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru idasanzwe aho imodoka yari iparitse, yaje kugenda nta muntu uyirimo igonga abantu b’abanyamahanga babiri ndetse barakomereka.
Ahagana saa saba z’igicamunsi cyo kur’uyu wa 02 Ugushyingo 2022 mu Karere ka Nyanza habereye impanuka y’imodoka y’uruganda rutunganya amata rwa Nyanza Milk Dairy aho iyi modoka yari iparitse yaje kwitwara maze igonga abantu 2.
Umunyamakuru w’Umuseke yatangaje ko iyi modoka yari iparitse kuri sitasiyo ya SP, umushoferi agiye gufata ifunguro rya saa sita nyuma agarutse arayibura.
Umwe mu barebaga iyo mpanuka yavuze ko imodoka babonye igiye nta muntu uyitwaye, babona irikatishije igwa mu mufurege aho bavuga ko yakoze urugendo rwa metero mirongo itanu nta muntu uyitwaye kandi ikaba yagendaga itaaka.
Agira ati:“Niba ari amadayimoni, natwe byatuyobeye kuko twe twabibonye tuvuza induru, abantu bava mu nzira noneho abanyamahanga biga muri ILPD kuko batumva Ikinyarwanda, bashiduku ibagonze barakomereka.”
Uriya muturage yakomeje avuga ko imbangukiragutabara yahise iza ijyana abo banyamahanga bari bamaze kugongwa niyo modoka ku Bitaro bya Nyanza ngo bitabweho.
Mu gihe bamwe mu baturage bakeka ko iyi modoka yaba yakoze ibi kubera amadayimoni ariko hari abandi bahuza iyi mpanuka n’ibivugwa ko imodoka za Nyanza Milk Dairy zishaje zikaba zigeze aho kujya zitwara nta mushoferi.
