Umukobwa ukiri muto yahisemo kurongorwa n’umusaza ungana na sekuru,nyuma yo kureba agasanga ngo ariwe uzamuryohereza ubuzima kurusha abahungu n’abagabo bo mu myaka ye
Ubu bukwe bwabereye muri Benin bwatangaje abantu benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga kubera ikinyuranyo cy’imyaka y’aba bombi bafite.
Umukobwa w’imyaka 26 yakoze ubukwe n’umusaza w’umuzungu w’imyaka 70 y’amavuko, uyu mukobwa akaba akomoka muri Benin aho bivugwa ko yari amaze imyaka igera kuri ibiri akundana n’uyu muzungu.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru B-News, uyu mukobwa yahamijeko urukundo akunda uyu musaza ndetse anahamya ko arirwo rwabahuje kugeza ubwo ngo yumva ko nta wundi mugabo akeneye atari uyu nguyu bakoranye ubukwe.
Yagize ati:’’Abantu benshi bakomeje gutangazwa n’ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati y’iyange n’iy’umukunzi wanjye ariko bakirengagiza ko namukunze ndetse nkiyemeza kubana nawe ubuzima bwanjye bwose’’.
Uyu mukobwa ukomoka muri Benin bivugwako yari amaze imyaka igera kuri ibiri akundana n’uyu muzungu, gusa aba bombi bikaba bidatangazwa amazina n’indi myirondoro iyo ariyo yose yabo.