Muri Leta zunze Ubumwe za America Inzoka yateje impagarara mu ndege nyuma yo kumva mugenzi wabo wari wicaye mu mwanya w’icyubahiro avuga ko abonye inzoka ku birenge bye.
Ibi byabaye kur’uyu wa mbere aho uyu mugenzi yabonye iyi nzoka mu ndege yariri kururuka ku kibuga mpuzamahanga cya Newark Liberty giherereye muri Leta ya New Jersey muri America.
Ku bw’amahirwe ariko ngo iyi nzoka yaje gukurwa mu ndege n’abashinzwe umutekano ariko ibi bikorwa nta muntu numwe iriye gusa abari bari mur’iyi ndege bose bari bahiye ubwoba.
Ikinyamakuru Washington Post dukesha iyi nkuru gitangaza ko Sosiyite y’Ubwikorezi bwo mu kirere yitwa United Airlines yavuze ko iyi nzoka yakuwe mu ndege kandi ko nta mugenzi yigeze irya cyangwa ngo ahungabane mu bundi buryo.
Ntabwo hatangajwe uburyo iyo nzoka yageze mu ndege gusa ariko abari bayirimo bashimiye Imana nyuma y’uko iyi nzoka ibonetse bari kugera aho bajya kuko ngo iyo iza kuboneka bakiri mu kirere byashoboraga kuba byateza impanuka ikomeye.
Ubuyobozi bwatangaje ko abakozi bashinzwe ibikorwa by’inyamanswa n’ishami ry’igipolisi gishinzwe ikibuga cy’indege aribo bakuye iyo nzoka mu ndege .
Bivugwa ko abatwara indege bakimara kumenya aya makuru ngo bahise bahamagara byihutirwa inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Ibi byaherukaga kuba muri Gashyantare aho na none inzoka yagaragaye mu ndege ya AirAsia yerekezaga muri Maleziya hakaba hari abari batangiye kuvuga ko ibi byaba ari uburozi ariko abakuriye inzu ndangamurage y’amateka Kamere ya Floride, bakaba banyomoje ibi bavuga ko inzoka isanzwe iboneka muri buri Ntara ya Floride kandi ngo ntabwo ari uburozi cyangwa amashitani.
