Mu Karere ka Gasabo haravugwa umugore wibye telefoni umugabo none yatangiye guhura n’uburwayi budasanzwe mu myanya ye y’ibanga aho ashobora no kurangira igitsina cye kivuyeho nyuma y’uko uwo yibye telefoni yamubwiye ko natayimugarurira azahura n’akaga kadasanzwe.
Mu mashusho yafashwe n’umunyamakuru M. Irene wa ISIBO TV yagaragaye umugore bivugwa ko ari uwo mu mujyi wa Kigali ahazwi nk’ i Kagugu umugore yibye telefoni n’amafaranga bikarangira na we bamurogesheje maze imyanya y’ibanga ye iburirwa irengero.
Mu mashusho yafashwe n’umunyamakuru Irene Murindahabi yabazaga abaturage uko byagenze maze bamubwira ko uyu mugore yabitewe n’ubujura no kwanga gutanga telefoni y’abandi ngo yibye.
Bavuze ko uyu mugore yibye umugabo telefoni n’amafaranga ibihumbi birindwi.
Uyu mugabo ngo akimara kubura telefoni ye yavuze ko uyu mugore ari buze guhura n’akaga naramuka atagaruye iyi telefone ndetse ngo n’abaturage bamwinginze ngo nibura atange iyo telefoni wenda amafaranga ayagumane ariko ngo arinangira.
Aba baturage bavuga ko ngo ibyo bikimara kugenda gutyo uyu mugabo yahise agenda maze wa mugore atangira kubyimba imyanya y’ibanga kugeza ubwo ngo byaje kurangira atakibasha kwihagarika.
Bivugwa ko uyu mugore ngo yaba yajyanwe kwa muganga naho umugabo akaba ari gushakishwa kugira ngo habeho ubwumvikane mu rwego rwo gukemura ikibazo kuko kugeza ubu uyu mugore ngo ntabasha kujya ku bwiherero.