Umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye muri Afurika yepfo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara asaba umukobwa mugenzi we kumubera Valentine kuri uyu munsi w’abakundana.
Ibi bidasanzwe byabereye mu gihugu cya Afrika y’epfo aho uyu mukobwa yakoze agashya agasaba mugenzi we w’umukobwa kumubera umukunzi.
Uyu mukobwa yabimusabiye imbere y’abandi banyeshuri mu masaha y’ishuri maze abona igisubizo cyiza.
Muri mashusho yagiye ahagaragara, umunyeshuri yagaragaye apfukamye mu kigo cy’ishuri mugihe abandi banyeshuri bari bamushagaye maze asaba mugenzi we ubushuti.
Umukobwa batereye ivi yaje kuza maze aratungurwa ubwo yageraga aho mugenzi we ari maze ahita yemera kumubera umukunzi ubwo yavuvaga ati “YES”bivuze ngo ndabyemeye.
Uwo mukobwa bemereye urukundo akaba yahize amuha indabo maze barahoberana ari nako abandi banyeshuri basakuza bishimira ibibaye.