Umusaza witwa Leo w’imyaka 70 yatunguye abantu ubwo yaguraga ibikoresho byose bizakoreshwa ku munsi azaba yapfuye, aho mu byo yaguze harimo n’isanduku azashyingurwamo.
Uyu musaza ubusanzwe yitwa Leo akaba afite abagore 9, ubu akaba yaguze umwambaro azambikwa ubwo azaba agiye gushyingurwa, isanduku ndetse ngo yanaguze ibinyobwa birimo n’inzoga bizifashishwa mu kwakira abazaba baje kumushyingura.
Afrimax dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu musaza ngo impamvu yamuteye gukora ibi ari uko mu gace atuyemo abantu baho bagorwa no kubona ubushobozi bwo gushyingura uwitabye Imana, ikindi kandi ngo uyu musaza ntashaka kuzaba umutwaro ku muryango we.
Leo avuga ko iherezo rye riri hafi kandi ko agomba gutegura neza umunsi we wo gushyingurwa mu buryo bwose bushoboka, uyu musaza kandi akaba ngo yamaze no kugura amatafari na sima byo kuzubakira imva ye.