Umugore bamwe bise umukozi wa Shitani wo muri Australia Gwynet Montenegro yatangaje ko kuva yabaho amaze kurongorwa n’abagabo bangana 10 091 bose bikaba byatangaje abatari bake dore ko bitari bisanzwe kumva umugore yerura akavuga ko yarongowe n’abantu benshi gutya.
Ibi byatangaje abantu cyane kuko uyu mugore ubusanzwe ngo yari amaze imyaka isaga 15 ari umusekurite muri Australia.
Uyu mugore ufatwa nk’umukozi wa Shitani aka kazi k’ubusabanyi yagafatanyaga n’ak’ubusekurite agamije kongera umubare w’amafaranga yagombaga gukorera.
Ikinyamakuru beiruting.com dukesha iyi nkuru gitangaza ko uyu mugore wari escoti y’abo yacungiraga umutekano, ibi byose yabitangaje mu gitabo yanditse yashyize hanze akaba yarakise 10 000 Men and Counting gikubiyemo uburyo yagiye aryamana n’aba bagabo bose.
Uyu mugore kur’ubu akaba avuga ko abo baryamanye bose yabaga agira ngo abone amafaranga yo kumutunga kandi ahagije dore ko ngo ayo yahembwaga atari agishoboye guhaza ibyifuzo bye.
Atangaza ko igihe atazibagirwa ari ighe yari mu myaka 25 ngo kuko icyo gihe yakoreraga amadorali hagati ya 500 n’1000 y’amanyamerika akaryamana n’abagabo 10 mu ijoro rimwe.
Kugeza ubu nta mwana utangazwa yaba yarakuye kur’aba bagabo bose.