Abantu batangaye nyuma yo kubona ibintu bitari bimenyerewe aho inka zo mu Bushinwa zatangiye kubyara amagi ibintu byari bimenyerewe ku nkoko.
Mu bushinwa bafashe iya mbere bakora ubushakashatsi bugamije kongera umusaruro w’amagi y’inkoko bitewe n’uburyo akunzwe cyane mur’iyi minsi ku isi, mu kuyongera rero hakaba hagiye kujya hifashishwa n’inka.
Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Bushinwa ngo ibi byakozwe hahuzwa uturemangingo tw’inkoko nutw’inka bizwi nka genetic modification mu rurimi rw’icyongereza.
Muri Uyu mugambi ngo hakoreshejwe Inka 6 zikorerwaho igerageza ariko bikaba biteganyijwe ko ari igikorwa gishobora no gukorerwa ku wundi mubare w’inka.
Mbere yo gukora icyi gikorwa ariko ngo babanje kwiga ku miterere y’aya matungo 2 ariyo Inka n’inkoko hakurikiraho kwiga ku binyabutabire bigize imibiri yazo nyuma hatangira igerageza bahuza uturemangingo twazo ari byo byaje gutanga amagi yatewe n’inka.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa vimbuzz.com ngo ubu bushakashatsi ngo bukaba ari nta makemwa kuko ngo bwatanze umusaruro ku buryo amagi yavuyemo ubu ngo yagurishwa ku isoko nk’asanzwe kandi ngo ntihagire umenya ko ari ay’inka.