Mu itorero kwizera mu Rwanda hadutse umwuka mubiĀ aho Abapasiteri 25 muri 29 bagize iri torero bamaze kwirukanwa bazira kubaza irengero ryāamaturo yāabakirisitu
Baravuga ko Pasiteri Hakizimana Andre, ukuriye iri torero mu ntara yāamajyaruguru, ari we kibazo kuko yubatse akazu yikubira amaturo yāabakirisitu yose, ngo ugerageje kuba ikijyanye nāamaturo ahita amuca mu iterero amushinja ubusinzi cyangwa kugumura abakirisitu nāubujura.
Abapasiteri 25 bikurukanwe barimo gutabaza, bagira bati:āKwizerana kwabaye gukeya bitewe nāubuyobozi , umupasiteri ugerageje kubaza imikoreshereze yāamaturo ahita acibwa mu itorero , twe twibaza impamvu tumaze Imyaka 12 dutura ariko tukaba tutabona imikoreshereze yāamaturo yacu, turatabaza leta badutabare Pasiteri Hakizimana Andre yubatse akazu we nāumugore we akuriye Rejiyo bikubiye umutungo wose wāitoreroā.
Pasiteri Hakizimana Andre , we ibi bavuga arabihakana, ati:āAbo bapasiteri twirukanye nāabasinzi Kandi bagumura nāabaturage harimo nāabajura kuko hari uwo baragije Inka ashaka kuyigumana, ikindi kuki bashaka ko ibyange ntunze biba ibyāibyitorero Kandi nabo batunze ibyabo,, twe ntabwo duhembwaā.
Biravugwa ko uyu pasiteri hari imishinga ajya yakira inkunga ayita ko ari iyo kuzamura itorero bikarangira inkunga zibonetse ariko bikaburirwa irengero.
Umunyamakuru avuga ko hashize igihe abaza urwego rwāigihugu rushinzwe imiyoborere harimo amadini nāamatorero (RGB) ibyāiki kibazo ari ko yabuze amakuru, bamusabye kwandika E-mail arabikora ariko kugeza ubu inkuru isohotse nta gisubizo yahawe.
Nta gikozwe ngo iri torero, ritabarwe bamwe baraza gufungwa kubera gucurirwa ibyaha nkuko babivuga, cyangwa bivirimo kwicana nkuko hari abakirisitu bavuga ko abapasiteri b’i Nyange barwaniye mu rusengero.