Mu itorero kwizera mu Rwanda hadutse umwuka mubi aho Abapasiteri 25 muri 29 bagize iri torero bamaze kwirukanwa bazira kubaza irengero ry’amaturo y’abakirisitu
Baravuga ko Pasiteri Hakizimana Andre, ukuriye iri torero mu ntara y’amajyaruguru, ari we kibazo kuko yubatse akazu yikubira amaturo y’abakirisitu yose, ngo ugerageje kuba ikijyanye n’amaturo ahita amuca mu iterero amushinja ubusinzi cyangwa kugumura abakirisitu n’ubujura.
Abapasiteri 25 bikurukanwe barimo gutabaza, bagira bati:”Kwizerana kwabaye gukeya bitewe n’ubuyobozi , umupasiteri ugerageje kubaza imikoreshereze y’amaturo ahita acibwa mu itorero , twe twibaza impamvu tumaze Imyaka 12 dutura ariko tukaba tutabona imikoreshereze y’amaturo yacu, turatabaza leta badutabare Pasiteri Hakizimana Andre yubatse akazu we n’umugore we akuriye Rejiyo bikubiye umutungo wose w’itorero”.
Pasiteri Hakizimana Andre , we ibi bavuga arabihakana, ati:”Abo bapasiteri twirukanye n’abasinzi Kandi bagumura n’abaturage harimo n’abajura kuko hari uwo baragije Inka ashaka kuyigumana, ikindi kuki bashaka ko ibyange ntunze biba iby’ibyitorero Kandi nabo batunze ibyabo,, twe ntabwo duhembwa”.
Biravugwa ko uyu pasiteri hari imishinga ajya yakira inkunga ayita ko ari iyo kuzamura itorero bikarangira inkunga zibonetse ariko bikaburirwa irengero.
Umunyamakuru avuga ko hashize igihe abaza urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere harimo amadini n’amatorero (RGB) iby’iki kibazo ari ko yabuze amakuru, bamusabye kwandika E-mail arabikora ariko kugeza ubu inkuru isohotse nta gisubizo yahawe.
Nta gikozwe ngo iri torero, ritabarwe bamwe baraza gufungwa kubera gucurirwa ibyaha nkuko babivuga, cyangwa bivirimo kwicana nkuko hari abakirisitu bavuga ko abapasiteri b’i Nyange barwaniye mu rusengero.