Hari urujijo ku mushinwa wadutse mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Jali-Gisozi, aho ashaka inkari z’abagore batwite, ijerekani yuzuye izo nkari akayigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 17.
Aya makuru yuko inkari z’abagore batwite ari imali ihenze yamenyekanye kuwa 31 Werurwe 2022 ariko hakibazwa ikibazo gikomereye cyo kumenya icyo izi nkari zikoreshwa.
Amakuru avuga ko umunyamahanga uvugwa ko ari umushinwa akoresha Moto n’imodoka akagenda azenguruka mu ngo ashakisha abagore batwite kugira ngo abagurira inkari zabo.
Nk’uko ikinyamakuru hanga dukesha iyi nkuru kibitangaza, abaganiriye nacyo bavuga ko bafite ubwoba. Umwe muri bo ati“:Tumaze hafi ukwezi mu ngo zacu haza abamotari batubaza ahari umugore utwite ngo bamugurire inkari, habonetse imari ishyushye, none abamaze kuzigurisha bafite ubwoba ko byabakoraho cyangwa bikabagiraho ingaruka”.
Amakuru kuri iri gurwa ry’inkari z’abagore batwite ndetse n’aba bazenguruka mu baturage bazishaka ikinyamakuru hanga.rw kivuga ko kitarabasha kubona abavugwa ngo bagire icyo batangaza, gusa ubuyobozi nabwo bigaragara ko nta cyo bushaka kubitangazaho, ntawe uzi niba babikorera ubwende cyangwa se ari amakuru badafite neza.
Mudaherenwa Regis, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo w’ungirije (DDEA) yabwiye Hanga ko iby’iki kibazo byabazwa aba bagore bazigurisha cyangwa abagabo babo, ati:” Mubibaze abo bagore cyangwa abo bashakanye”.