Ahishakiye wo mu Mudugudu wa Muhwa ,Akagari ka Kabatwa ,Umurenge wa Kigoma ho mu Karere ka Huye aba munsi y’igiti cy’Umuvumu cyatemwe gitwikirije ibyatsi n’ibyenda bishaje,abanamo n’umukobwa we w’imyaka 22 n’umwuzukuru we w’imyaka 2 .Ahantu bigaragarira amaso ko nta mutekano ikiremwamuntu cyahagirira.
Ahishakiye avuga ko ubu baryama nk’ingurube, ubuzima bamazemo amezi abiri nyuma yo kurambirwa ubusembere bari bamazemo imyaka itatu biturutse ku biza byabasenyeyeho inzu bari batuyemo yari muri iki kibanza bagarutsemo.
Uyu Mubyeyi agira Ati’’Aha nahavanwe n’umuyobozi w’Umudugudu ,Niwe waje kuvuga ngo ntazabateza ibibazo .Yandangiye aho njya gucumbika , nahamaze amezi icyenda biba ngombwa ko bansohora mu nzu yabo ngo babonye ubaha amafaranga ,njya ahandi mpamara amezi naho Icyenda’’.
Akomeza avuga ko naho byaje kurangira ahavuye kubera ikibazo cy’ubshobozi bwo kwishyura ubukode nyuma ajya gusembera mu Mudugudu baturanye naho birangira ahavuye kubera kubura ubukode.
Abaturanyi ba Ahishakiye bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima abayemo bityo ko Leta yamushyira mu bagenerwa ubufasha bwo kubakirwa kandi bigakorwa mu buryo bwihuse ,umwe ati’’Hari nabo bubakira ukabona bo bafite aho baba ,bafite n’icyabatera inkunga,ariko we dukurikije uko tumubona nta n’ikintu na mba afite aheraho’’
Umunyamabanga Nshingwakikorwa w’Umurenge wa Kigoma,Dukundimana Cassien yabwiye Tv1 dukesha iyi nkuru ko ubuyobozi atari uko bubona ikibazo cya Ahishakiye kuko ngo nk’umuturage ubarizwa mu cyiciro cya Gatatu cy’Ubudehe atagomba gufashwa.
Uyu muyobozi avuga ko ibintu uyu muturage yakoze byo kujya kuba mu kirundo cy’ibyatsi bifatwa nko kwigaragambya kuko ngo yahawe inzu mu Mudugudu akayanga.
Ati’’Umutuage wo mu Cyiciro cya Gatatu, yahuye n’ibiza mu 2020 niba atari mu 2019 , ari mu baturage bakanguriwe kubaka bagafashwa kubona isakaro. Hagati aho hari inzu mu Mudugudu imaze imyaka 5 ntamuntu uyibamo yanze kuyijyamo’’
Gusa uyu muturage arahira avuga ko ubuzima abayemo atari amahitamo yifuza ko kubera imvura imurara ku mutwe ko ahubwo yakomeje gusirasira asaba ko yafashwa kubona aho aba bityo ko yahisemo kugaruka mu kibanza cye kuko yari amaze gufata amadeni menshi kandi ntaho akura ubwishyu.