Mu Karere ka Gakenke haravugwa umukobwa waryamye afite inda yaburaga iminsi mike ngo ivuke mu gitondo bikagaragara ko nta nda afite.
Ntibisanzwe,Abumvise ibi batunguwe ndetse bagira ubwoba nyuma y’uko uyu mukobwa ngo yari afite inda iri mu mezi 9 aburaho iminsi mike ariko akaza kubura irengero ryayo.
Iyi nkuru yamenyekanye mu rukerera rwo kur’uyu wa Kane tariki ya 22 Ukuboza 2022, bikaba byabereye mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.
Bivuga ko impamvu yaba imutera gukora ibi ngo ari ubuzima abayemo kuko ngo abayeho mu buzima bwo guca incuro ndetse ngo akaba aterwa ipfunwe no kongera kubyarira iwabo.