Mu karere ka Nyaruguru umugabo yafashe icyemezo gikomeye cyo kujya kuba mu rutare ruri mu ishyamba we n’umwana we nyuma yo kunanirwa n’urushako.
Ni Umugabo ubarizwa mu Kagari ka Samiyonga mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru ho mu ntara y’Amajyepfo.
Uyu mugabo uba mu rutare ruri mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Kigwene, mu Kagari ka Samiyonga mu Murenge wa Muganza, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko yahisemo kujya kuba muri uru rutare kubera ko yabuze ahandi ho kwerekeza .
Intandaro y’ibi byose ngo ni ikibazo cy’ubukene aho ngo umugore we yamutanye umwana umwe w’umukobwa babyaranye.
Ati “Nagiye kuba mu rugo n’umwana, ngezeyo bandeba nabi bakajya bantuka, bambaza impamvu nazanye umugore nkananirwa kumutunga […] umubyeyi arambwira ati ‘ugomba kujya gushaka aho kuba’ nanjye kubera ko nta handi nari kubasha kuba, nahisemo kujya kuba mu rutare n’umwana wanjye.”
Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo bavuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe, gusa ariko abandi bakavuga ko nta kibazo afite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Samiyonga, Ntakirutimana Etienne yabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bumaze iminsi buzi iki kibazo ndetse ko bagerageje gukura uyu mugabo mu ishyamba ariko akaza guhita asubirayo n’umwana we.
Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bakurikije ibikorwa akora mu rusisiro atuyemo.