Mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Nyakariro haravugwa inkuru y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bihembe wanditse yegura ku mirimo ye nyuma y’uko asinze akarara mu muferege.
Iyi nkuru idasanzwe yabaye kimomo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022 aho uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa yashyikirije Ubuyobozi bw’Akarere ibaruwa y’ubwegure bwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yemeye ko yakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uyu muyobozi, anasobanura impamvu yabwo.
Agira ati ‘Yanyweye inzoga ngira ngo moto imutura hasi ariryamira arasinzira, aho abantu bamugereyeho bamubyukije atera amahane biba ngombwa ko bamukura aho mu muhanda bareba ahantu baba bamucumbikiye.
Aho akangukiye rero menya yitekerejeho asanga adakwiriye kuyobora abantu n’izo ngeso ze ahitamo kutwandikira asezera ku mirimo ye.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ngo yakuwe mu muferege n’abashinzwe umutekano bari ku irondo’ bikekwa ko yaba yacumbikiwe ho gato n’abashinzwe umutekano w’irondo mbere yo gusubiza ubwenge ku gihe.
Bikomeje kugaragara ko bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bagongana n’agatama ku buryo kabarusha imbaraga bikarangira kabatamaje.