Ubwoko bw’agacurama kitwa Hills ni Inyamaswa yari imaze imyaka 40 itagaragara mu Rwanda ikaba yongeye kuhaboneka bigatungura abantu banyuranye
Agacurama ni inyoni bivugwa ko ijya kugira imiterere nk’iy’umuntu ndetse ngo gashobora gusinzira mu gihe cy’amezi atandatu.
Ubu rero inkuru iri kuvugwa ni irebana n’agacurama kazwi nka Hills kongeye kugaragara mu Rwanda nyuma yuko hari haciyeho imyaka irenga 40 hatagaragara ubu bwoko bw’agacurama buzwi nka Hills, kugeza ubu kakaba kagaragaye muri Parike y’igihugu ya Nyungwe.
Utu tunyamanswa dukunze kuguruka mu gihe cya nijoro kandi ngo dukunze kuba dufite umuvuduko uhambaye cyane.