Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Muko Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore witwa Ndacyayisenga w’imyaka 22 uzwi ku izina rya Cyabakobwa nyuma y’uko atinganyije ku ngufu umusore mugenzi we yigize umukobwa akamukometsa igitsina.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kur’uyu wa mbere tariki ya 03 Mutarama 2022, mu masaha ya Saa mbili z’ijoro bibera mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi.
Umwe mu baturage yavuze ko aya mahano koko yabaye kuri uyu musore uzwi ku izina rya Cyabakobwa wigabije abantu benshi yigira umukobwa akabahamagara mu ijwi rya gikobwa agamije kubambura utwabo ubundi agahita abasaba ko bamutinga ku ngufu arinabyo byabaye, (we akabasaba ko bamushyira igitsina mu kibuno cye).
Uyu muturage agira Ati: “Uwo muhungu ubusanzwe tumwita Cyabakobwa, yahamagaye umwana w’umuhungu wo mu kagari ka Nganji aza azi ko aje kureba umukobwa kuko uyu musore n’ubundi asanzwe yiyoberanya kubera ko mu gihe cyashize nabwo yigeze guhamagarwa ku murenge birangira afashwe arafungwa kuri RIB station ya Rutare kubera kubeshya abantu’’.
Akomeza agira ati:”Uwo muhungu yaraje ibyakurikiye nyuma nanjye simbizi, ubwo nyine yahise amusambanya, umuhungu asambana n’undi muhungu”.
Gitifu w’Akagali ka Rebero byabereyemo, Karangwa Jack, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yemeje iby’iyi nkuru.Ati: “Byabaye ejo bundi umwana w’umuhungu ukunda guhinduranya amajwi akigira umukobwa, yahamagaye undi muhungu wo mu kagari duhana imbibi kitwa Nganji witwa Nshimiyimana Eric, yamuhamagaye yigize umukobwa undi nawe yitaba nk’uvugana n’umukobwa, we agenda aziko agiye guhura n’uwo mukobwa nyuma ahageze asanga ni umuhungu arikumwe n’undi muhungu hanyuma yahise amubwira ati “Siwari uje kurongora se?, Nubundi rero urarongora”.
Gusa niba bari babyumvikanyeho ibyo ntabwo twabimenye ariko icyabaye nuko byaje kuviramo uwaje aziko yitabye umukobwa gukomereka ku gitsina kuko twabibwiwe no kwa muganga uretse ko natwe twabyireberaga imbona nkubone, ubwo rero uwo muhungu yakoze uburiganya bwo guhamagara uwo akaza akamusanga mu kagari ka Rebero Umudugudu wa Kirara hari mu masaha ya saa mbili”.
Gitifu yakomeje avuga ko uyu musore yahise atabwa muri yombi Aho afungiye kuri RIB Station ya Rutare mu gihe uwo watinganyijwe we yahise ajyanywa ku kigo nderabuzima naho akaza kuvanwayo ajyanwa kubitaro bikuru bya Byumba.