Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Ntibisanzwe! Mu Rwanda,Umugore yasambanyije umwana amutera indwara ikomeye

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/12/13
in HOME, NTIBISANZWE
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Umugore wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yakururiye mu ishyamba akamusambanya akanamwanduza imitezi, yemera icyaha ariko akavuga ko atari azi ko arwaye iyi ndwara yanduririra mu mibonano mpuzabitsina.

Ni umugore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi rwanashyikirije ikirego cyabwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi mu cyumweru gishize ku ya 07 Ukuboza 2022.

IZINDI NKURU WASOMA

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Nk’uko tubikesha TV10 ngo uyu mugore wo mu Mudugudu wa Kirara mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Muko, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko akanamwanduza imitezi.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha, avuga ko iki cyaha cyabaye mu kwezi kwa Kanama (08) uyu mwaka ubwo uyu mugore yatangiraga uyu mwana avuye guhaha, ubundi akamukurura akamujyana mu gashyamba akamusambanya.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyamenyekanye ubwo uyu mwana w’umuhungu yariho akina na bagenzi be, “akaza gucikwa akababwira ko yarongoye umuntu mukuru, abana na bo bagera mu rugo bakabivuga, ababyeyi bakihutira kumujyana kwa muganga bagasanga koko yarahohotewe ndetse yarananduye imitezi.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukomeza bugira buti “Ni bwo uwakoze icyaha yahise afatwa n’inzego zibishinzwe.”

Mu iburana rye, uyu mugore yemera icyaha aregwa ariko akavuga ko atari azi ko arwaye imitezi, ndetse akavuga ko uyu mwana ari we wamwisabiye ko basambana.

Ubushinjacyaha buti “Ibyo usanga ari uguhunga icyaha kuko azi neza ko gihanwa n’amategeko.”

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko usambanyije umwana ahanishwa kimwe mu bihano bikurikira,

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In