Abantu batari bake bahiye ubwoba ubwo babonaga umugabo wo mu Karere ka Nyagatare waruri gutemberana n’inzoka y’uruziramire nyuma y’uko yayijyanye kuri Polisi bakamusaba kujya kuyishyingura undi we agahitamo kuyizengurukana mu baturage ibintu byarangiye atawe muri yombi
Kur’uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022 nibwo mu karere ka Nyagatare hagaragaye umugabo wari ufite inzoka nini y’uruziramire iteye ubwoba agenda azenguruka mu gace aho bamwe mu baturage bakijijwe n’amaguru bakiruka .
Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko abaturage babonye uyu mugabo bakagwa mu kantu kubera ukuntu ngo yizengurutsagaho inzoka ndetse bakavuga ko bakeka ko ashobora kuba ari umupfumu n’ubwo bari basanzwe bamuzi ari umushumba uragira inka.
Umwe mur’aba baturage yagize ati “Jye nsanzwe muzi ahitwa Rugaga muri Bwera aragira inka ariko nanjye natunguwe no kubona afite uruziramire agenda avuga ngo ni nde mugabo warukoraho, ni nde mugabo warwica?”
Uyu yakomeje agira ati “Niba bamuroze, niba yarabaye umupfumu byose sinamenya muzi ari umushumba uragira inka gusa.”
Amakuru akomeza avuga ko iyi nzoka y’uruziramire yari yiciwe mu rwuri rw’umworozi saa moya z’ijoro ku wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, maze abashumba bayica umutwe n’umurizo, nyuma umwe muri bo ayisabwa n’uwo waruzengurukanaga arayimuha ayizana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Matimba mu rukerera.
Ayihagejeje ngo yasabwe kujya kuyihamba ariko birangira akomeje kuyizengurukana mu baturage.
Ibintu byatumye atabwa muri yombi ajyanwa kwa muganga.