Umubirizi ni ibimera birura ku buryo uretse n’abantu n’amatungo amwe yo mu rugo adahangara kuwurisha, ahubwo wifashishwa mu buvuzi, bwa gakondo n’ubwa kizungu gusa muri Cameroon umubirizi ni imboga ziribwa n’abantu kandi zubashywe.
Emery Ndayizeye uvuka mu Burundi akaba yibera muri Cameroun avuga ko bafite ibintu byinshi barya bitangaje kandi bakabiryoherwa cyane.
Ati: ”Umubirizi hano barawurya, na escargot (igifwera/ikinyamunjonjorerwa) narabibonye bwa mbere ndiruka, ariko hano ni inyama.
“Ibyo kurya birahendutse, ufite nk’ibihumbi bitanu by’ama CFA (30,000Fbu) uhaha neza.
“Abantu benshi hano bakora ubucuruzi, aba-jeune nta kazi bafite, n’abize za Masters usanga bacuruza imyenda.”
Ndayizeye avuga ko muri Cameroun ibikenerwa ari byinshi kurusha ibyo bakora (production) kuko abantu baho bataramenya “guhanga ibishya”.
Ati “Hari imikorere, amafaranga araboneka kandi afite agaciro.”
Aline Habonimana ati: “Hano umuntu wese afite amahoro nta rusaku, iwacu bakunda urusaku bashaka kumenya icyo wariye, uko ubayeho, igituma uba muri iriya nzu…
“Hano uturana n’umuntu, mu gitondo akagusuhuza nimugoroba nabwo akagusezera, ntakeneye kumenya uko ubayeho, ntakeneye kumenya uko wifashe.”
Dore Uko bateka izi mboga “z’umubirizi”
Mama Aline ni umucuruzi w’umubirizi mu gihugu cya Cameroon, aganira na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati:”Umubirizi bawugura ku isoko ku bacuruzi baba bamaze kuwoza no kuwuvanamo uburure/ubusharire ku kigero runaka, ariko ngo iyo uwugejeje mu rugo urongera ukawoza ndetse ukawuvanamo ubusharire, bitewe n’urwego uwushakaho.
Avuga ko nk’abadashaka ubusharire bwinshi bawushyira mu mazi ashyushye arimo umunyu w’inka maze ukajya uvuguta ukamena amazi aba asa n’ubururu cyane.
Ibyo ubikoze kabiri gatatu buba bugabanutse, ati “Ukunda uburure bwinshi woza nka kabiri, hano hari abawukunda ufite uburure bwinshi n’abawukunda ari bucyeya.”
Umubirizi bawutekana n’inyama, cyangwa n’isamake, hamwe n’ubunyobwa n’ibirungo bitandukanye nukuvuga inyanya, poivro, ibitunguru, tangawizi…
Agira Ati: ” Umubirizi hano ni ikiryo kidasanzwe, bafite amoko menshi y’abantu barya ibitandukanye ariko Ndole (Umubirizi) bose barayirya, ni imboga bose biyumvamo.
“Ni nk’uko iwacu isombe itabura, na hano habaye umunsi mukuru ndole ntibura, ni ngombwa.”Uyu mubirizi iyo uhiye n’ibyo bawutekanye bawurisha ubugari bw’ibigori, ubw’imyumbati cyangwa amateke, byose biboneka muri Cameroun.
Cameroun ni igihugu gituwe n’amoko menshi y’abantu bafite imico, indimi, n’indyo zitandukanye, ariko “ndole” (umubirizi) ni imboga abantu bose biyumvamo.