Mu gihugu cya Kenya haravugwa ubujura budasanzwe aho abajura basaba kugaburirwa inkoko mbere yo gukora icyabajyanye cyo kwiba.
Ikinyamakuru Nation.Afrika dukesha iyi nkuru kivuga ko umuturage wo mu gace ka Noonkopir witwa Agatha Njogu ari we watanze ubu buhamya.
Uyu muturage yavuze ko aherutse guterwa n’abajura ari nijoro bakamutegeka ko mbere yo kumwiba abanza akabatekera inkoko.
Agira Ati”Barambwiye ngo nimbahe telephone mfite hanyuma mpite mbatekera inkoko barye hanyuma  babone gukora icyabazanye, kubera ubwoba narabikoze, mu gihe nari ntetse iyo nkoko abo bajura nabo bari barimo gufata icyo bashaka gutwara cyose mu nzu inkoko ihiye ndayibagaburira bamaze kuyirya baragenda”.
Uyu muturage yatunze agatoki inzego z’umutekano azishinja uburangare kuko ngo nyuma yo kumara kurya basohokanye ibyo bibye, nawe ahita atabaza ariko inzego zishinzwe umutekano ziza kuhagera abajura bamaze kugenda kare.
Abaturage bo mur’aka gace ka Noonkopir ko muri Kenya bakaba bahiye ubwoba ndetse bakaba bakomeje gutabaza leta ngo ikaze umutekano mur’aka gace kuko ngo aba bajura iyo baje kwiba bakabura inkoko babanza kurya bashobora no guhitana umuntu.