Urusengero rw’Itorero Ebenezer rwashyizwe ku isoko, aho umukomisiyoneri uri kurushakira umukiriya yatangaje ko ruri kugurishwa amafaranga angana na miliyoni 400Frw ariko ashobora kugabanuka aho ngo impamvu aruko iri torero rishaka kwimukira ahandi.
Inkuru yabaye Kimomo aho uru rusengero ruherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu mu Mudugu wa Giheka mu Karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali.
Uru rusengero ruri ku buso bungana na metero kare 3200, rufite ubushobozi bwo kwakira abasaga igihumbi na ‘parking’ ijyamo imodoka 200 kandi hari n’andi mazu mato ari ku ruhande.
Inkuru dukesha Igihe ivuga ko umwe mu bari kurushakira umukiriya avuga ko rwashyizwe ku giciro cya miliyoni 400Frw ashobora kugabanywa.
Ngo uru rusengero rwashyize ku isoko kuko bashaka kwimukira mu rundi rugari ruherereye ku Kacyiru.
Umwe mu bantu bari gukurikirana iki gikorwa hafi yavuze ko icyangombwa cyarwo amahirwe menshi ari uko cyanditswe kuri pasiteri warutangije ku buryo abakristu badashobora kwitambika ubu bugure.
Ebenezer Rwanda Church ni umuryango w’ivugabutumwa watangiye mu 2011.