Mu gihugu cya Uganda mu gace kazwi nka Tororo abayobozi bavuga ko abaturage barimo guhunga ari benshi nyuma y’uko bafite ubwoba bwinshi kubera gutinya imizimu ya shitani ikomeje kubatera.
Aha ni mu gace kitwa Tororo ko mu gihugu cya Uganda aho abayobozi barimo kuvuga ko abaturage barimo guhunga bafite ubwoba bwinshi kubera gutinya imizimu.
Abo baturage bavuga ko batererezwa na bagenzi babo imizimu baba bafitanye umubano wa hafi n’abakorana na shitani ndetse n’imigenzo yayo bita Illuminati.
Aba baturage bavuze ko bari guterwa n’imizimu ku buryo ngo abagore n’abagabo bari kuba abanyarugomo, abana ku ishuri bakagira imyitwarire idahwitse bakirukanwa
Ibi ngo bituma aba baturage bavuga ko bagenzi babo bashobora kuba barayobotse icyo bita Illuminati bashaka ubukire.
Umuyobozi umwe wo mu cyaro cyaho cyitwa Wakasiki, Opiaki Opendi Ojwang yatangarije ikinyamakuru cya cyitwa Daily monitor ko ako gace katewe n’imizimu.
Uyu muyobozi avuga ko abaturage bo muri aka gace bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo baba baragiye muri Illuminati bashaka ubukire.
Uyu muyobozi asoza avuga ko abana batakijya ku ishuri kubera ko iyo bagezeyo bahita baba abanyarugomo maze bakirukanwa.