Bamwe mu bakobwa bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko bafite ikibazo gikomeye aho abasore bafite gahunda yo kubaka urugo babuze bigatuma aba bakobwa bari gushukwa n’abasaza bakuze bakanabatera inda .
Ni inkuru yateye benshi kwibaza aho bamwe bavuga ko bishobora kuba biterwa n’uko abasore nta bushobozi bafite ariko ku rundi ruhande abakobwa bo bakavuga ko abasore nta gahunda yo kubaka bafite.
Mu kiganiro aba bakobwa bagiranye na TV1 dukesha iyi nkuru bahamije ko zimwe mu mpamvu benshi muri bo basigaye bashukwa n’abagabo bubatse ingo bakabatera inda imburagihe arukubera ko baba babuze abasore bo mu rungano rwabo babashyira mu rugo.
Aba bakobwa bo mu murenge wa Shyira bavuze ko abahungu bo mu kigero cyabo babuze ariko babajijwe impamvu babona itera icyo kibazo bavuga ko batazi impamvu.
Ku rundi ruhande ariko ngo bivugwa ko hari n’abahungu banga gushaka abakobwa ngo kubera ko iyo babagejeje mu rugo batangira kubatesha umutwe bakabasuzugura ndetse yemwe ngo ntibatinye no kubaca inyuma bagahitamo kubareka.
Kubera icyi kibazo rero ngo bituma bamwe mur’aba bakobwa bahitamo gukundana n’abagabo banafite ingo zabo bakabatera inda ubundi bakajya kubyarira iwabo ibintu bikomeje kuba bibi mur’uyu murenge.
NDANDU Marcel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa SHYIRA uvugwamo iki kibazo ku murongo wa Telefoni yadutangarije ko iki kibazo atakizi, avuga ko ngo nta barura yakoze rigaragaza niba koko aba bakobwa barabuze abasore bangana nabo bo kubashaka.
Ati:”Nta barura nakoze ngo menye niba iki kibazo gihari, ubusanzwe mu muco nyarwanda umuntu yaba umusore cyangwa umukobwa ashaka aruko igihe kigeze, niba rero umukobwa ageza igihe cyo gushaka aho yashatse umusore akajya gushaka umugabo, ibyo simbizi kuko nta barura nakoze”.
Uyu muyobozi asoza asaba ko mu gihe haba haramutse hari umusore wakwitinya akanga gushaka yenda bitewe no kubura ubushobozi cyangwa inkwano yakagombye kwegera mugenzi we bakabiganiraho ndetse byaba na ngombwa bakazafatanya gushaka ubushobozi bari hamwe.
Ntihagaragazwa neza imibare y’abakobwa babyarira iwabo bitewe no kubura abasore babashyira mu rugo bagahitamo guterwa inda n’abagabo bafite abagore gusa Imibare yatangajwe mu mwaka wa 2021 ku itariki ya 15/12 saa 10:27 n’Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, Kanakuze Jean d’Arc yavuze ko mu Ntara y’Iburengerazuba habarurwa abangavu 876 baheruka guterwa inda batarageza ku myaka 18 y’amavuko naho mu Ntara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2020, abangavu 553 bakaba baratewe inda batarageza ku myaka 18 naho mu mwaka wa 2021 abamaze guterwa inda bakaba ari 263 ariko ngo abarengeje imyaka 18 bazitewe ntabwo babaruwe.