Abagore 4 b’umunyemari Alfred Niyonzima witabye Imana, batonganiye ku Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke ubwo buri wese yangaga ko mukeba we areba umurambo w’umugabo we.
Aba bagore bombi uko ari bane bivugwa ko ari ab’umuherwe wamaze kwitaba Imana uzwi nka Alfred NIYONZIMA.
Uyu munyemari Alfred Niyonzima akaba nyiri Moteli yitwa Kumbya Ecology Tourism, akaba yaritabye Imana mu cyumweru gishize aguye muri Repubulika ya Centrafrique.
Ubwo uyu Nyakwigendera yamaraga gushiramo umwuka byabaye ngombwa ko aba bagore bajya ku bitaro aho yaguye gusa ntibyaje kugenda neza.
Bivugwa ko aba bagore batonganiye ku bitaro maze bikaza kurangira abaganga bafashe umwanzuro ko nta numwe ugomba kureba umurambo kubera ko bari batarumvikana.
Nyuma y’iyi rwaserera y’aba bagore ubuyobozi bw’ibitaro bwahisemo guhamagaza umubyeyi wa nyakwigendera akaba ariwe uza kureba umurambo wa nyakwigendera.
Nk’uko tubikesha Radio TV 10 ngo aba bagore bakaba batonganiye ku bitaro bya Kibogora nyuma y’uko nyakwigendera yari yavanywe muri centre africa aho yaguye akazanwa i Nyamasheke ngo hategurwe imihango yo kumushyingura.