Umugabo bivugwa ko aturuka muri Nigeria yagiye mu rusengero gusezerana agezeyo yegura telefoni ye atangira kubetinga mu gihe umugeni warumwicaye iruhande yatangaye akabura uko yifaya.
Abazi neza uyu mugabo batanagaje ko kubona uyu mugabo ari kubetinga mu rusengero iruhande rw’umugeni we bitatunguranye cyane kuko ngo ni umugabo wihebeye igikorwa cyo kubetinga hahandi umuntu ashobora no gutanga uwo bashakanye.
Uyu mugabo utatangajwe amazina ye ngo yari umukwe ndetse ari kumwe n’umugeni we maze aho yagahaye agaciro igikorwa bari barimo dore ko ubukwe ari ikintu kiza rimwe mu buzima we ngo yahise yegura telefoni atangira gushaka amakipe yakubiwe kenshi kugira ngo abetinge.
Aba ngo bari bari gusezerana imbere y’Imana we n’umugore we, aho abantu bagaye uyu mugabo utabashije kwiha akabanga .
Uyu mugabo ngo yabonywe akanda ahanditse betting mu gihe atari yitaye na gato ku mafranga menshi yatanze ategura ubukwe bwe ndetse ngo anatege amatwi amagambo n’ubutumwa bwatangirwaga aho mu rusengero.
Uyu nugabo wabaswe n’urusimbi mgo mu gihe yari ategerejwe ko ahaguruka agatangira indahiro ye yahise akora indi gahunda yegura telefoni arabetinga kugira ngo wenda arebe ko amahirwe yamusekera, ntibisanzwe.