Mu Karere ka Gasabo,Umusore witwa Moses uri mu kigero cy’imyaka 29 yahisemo kwerekeza mu irimbi nyuma yo kwibwa utwe twose n’indaya yari ari kumwe nazo.
Kur’uyu wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022, umusore bamusanze mu irimbi rya Kimironko ahazwi nk’iwabo wa twese muri Nyagatovu arimo kurandura imisaraba ahashyinguye abantu arangije yinaga mu mva irangaye.
Abaturage bavuga ko uyu musore yabanyuzeho yiruka ameze nk’uwasaze, bamukurikiye babona ari kugenda arandaguza imisaraba, aho bagize ngo ni umujura w’imisaraba, nuko amaze kurandaguza imisaraba igera kuri ine ahita abona imva irangaye maze ayirohamo.
Abaturage bari bamubonye bahise bahamagara inzego z’umutekano bagira ngo ni umusazi, gusa ariko bamwe bavuze ko ari muzima maze bahita bamukura muri iyo mva.
Inkuru dukesha BTN TV ivuga ko uyu musore asanzwe ari umucuruzi w’imyenda mu isoko rya Kimironko, aho bashimangiye ko yaraye mu ndaya zikamwiba maze nawe agahitamo kuza kwinaga mu mva.
Bavuga ko uyu musore nyuma yo kwibwa utwe twose n’indaya yari yararanye nazo byamunaniye kwiyakira agahitamo kujya kwiyahura mu irimbi.
Amakuru avuga ko byarangiye uyu musore bamuhaye amazi akazanzamuka maze imodoka y’umurenge ishinzwe umutekano igahita imutwara aho bivugwa ko yaba yashyikirijwe inzego z’umutekano.