Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inkuru y’umupadiri wirukaniwe kuri alitari ari gusoma missa akaba azira gufatirwa mu cyuho asambana, gusa ngo ubwo yafatwaga ntiyahise yirukanwa kubera ko ngo hari hategerejwe umwanzuro wa nyuma ari nawo waje gutuma yirukanirwa mu missa.
Kuri iki cyumweru tariki ya 04 Ukuboza 2022, Nibwo ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burundi byatangiye gukwirakwiza inkuru y’umupadiri wirukanwe mu nshingano ubwo yari ari  muri misa nyuma yo gufatwa asambana n’umugore w’undi mugabo.
Itangazo rikura uyu mupadiri witwa Cleophas NSHIMIRIMANA Â muri uwo mwanya ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Diyoseze ya Muyinga ndetse ryasomewe mu misa, kuri paruwase ya Gasura. Ni muri komine Vumbi, intara ya Kirundo.
Amakuru abyemeza aturuka muri polisi ikorera mu gace ka Vumbi avuga ko uwo mupadiri ashinjwa ko yafatiwe mu cyumba cy’ umugore usanzwe ari umuforomokazi kuri CDS Gasura baryamanye  mu gihe umugabo we hari aho yari agiye”.
Abatari bake bavuga ko imyanzuro zo kwirukana abasaseridoti mu nshingano zo kwihebera Imana zitari zimenyerewe nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Uyu mwanzuro kandi wasomewe imbere y’umuyobozi wa Kirundo wari wasengeye kuri iyo paruwase.