Saturday, September 23, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Ntibisanzwe! Pasiporo ya Perezida yatakaye mu 1993 yabonetse ubu itoraguwe

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/04/04
in AMAKURU, HANZE
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Urupapuro rw’inzira rwa Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir rwari rumaze igihe rwaratakaye rwabonetse nyuma yuko rwari rwatakaye mu mpanuka y’indege yabaye mu 1993

Umuryango wo muri Kenya ku cyumweru watanze urwandiko rw’inzira (pasiporo) rwa Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir, rwatakaye mu 1993 mu mpanuka y’indege.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Urwo rwandiko rw’inzira rwari rwarabitswe neza n’uwo muryango mu gihe cy’imyaka 30 – ruri hamwe n’ibindi bintu by’abagenzi bari bari muri iyo ndege yakoreye impanuka mu karere ka Baringo ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya.

Uwo muryango wo mu cyaro cya Sawmill wari wanatoye, ahabereye iyo mpanuka, imitako yo kwambara ku kuboko ya Perezida Kiir.

Minisitiri Barnaba Benjamin ushinzwe imirimo yo mu biro bya Perezida wa Sudan y’Epfo yayoboye intumwa zagiye kwakira urwo rwandiko rw’inzira n’imitako ya Kiir, mu muhango witabiriwe n’abaturage bo muri icyo cyaro.

Ubwo iyo mpanuka yabaga, Kiir yari umugaba mukuru w’ingabo z’umutwe wa Sudan People’s Liberation Army (SPLA).

Muri iyo ndege hari harimo abandi bantu batanu, barimo umupilote wayo, umusirikare wacungaga umutekano wa Kiir, abaganga babiri b’Abanya-Norvège hamwe n’Umwongereza, bivugwa ko uyu yahise apfira aho habereye iyo mpanuka.

Abatuye muri icyo cyaro batabaye abarokotse iyo mpanuka bari baheze mu bisigazwa by’iyo ndege, banategura uburyo bwo kubajyana ku bitaro.

Mu kubitura iyo neza, leta ya Sudan y’Epfo yavuze ko izubaka ibitaro bigezweho muri ako gace, bizitirirwa Perezida Kiir.

Ahabereye iyo mpanuka hazanaba ahantu ndangamurage wa Sudan y’Epfo, hahindurwe ahasurwa na ba mukerarugendo.

Facebook Comments Box

IZINDI NKURU WASOMA

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

Related Posts

HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
HOME

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In