Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru idasanzwe y’umupasiteri witwa Rev Obofour uri gushakishwa na Polisi nyuma yo kuvugwaho ko ajyana abantu kwa shitani akabatangamo ibitambo agamije kwamamara.
Ibitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Ghana biravuga ko hari Umupasiteri witwa Rev Obofour ushinjwa kwica abantu akajya abatangamo ibitambo kugira ngo abashe kwamamara mu bantu benshi.
Ibi byamenyekanye biturutse ku buhamya bw’umugabo witwa Ayisha Modi watangaje uko ngo Pasiteri Rev Obofour yishyize mu bintu byo kwica abantu batandukanye kugira ngo abatangemo ibitambo.
Uyu Ayisha amaze kumenya aya mafuti ya Pasiteri Obofour byateye ubwoba Pasiteri maze atangira gushaka uko yakwiyegereza Ayisha ndetse anamuhonga ibintu byinshi ashaka ko atazamushyira hanze ariko Ayisha amubera ibamba.
Nyuma gato yuko ibi bitangazwa Ayisha Modi yatangaje ko Pasiteri yashatse kumuha ingurane ingana na Hegitare 3 z’ubutaka kugira ngo amubikire ibanga ntamushyire hanze ariko undi aza kubyanga.
Ubu ngubu abantu bakomeje kugenda ndetse no gusenga bigengeseye kugira ngo hatagira undi muntu utangwamo ibitambo ndetse bakaba basaba ko uyu mupasiteri yakurikiranwa akaryozwa abantu yatanzeho ibitambo.
Uyu mupasiteri kandi nggo azwi nka Prophet Asanteman Bofour akaba yaramenyekanye nyuma yo gushinga itorero rizwi nka Anointed Palace Chapel (APC) aho yamenyekanye cyane ahagana mu mwaka wa 2018 nk’uko tubikesha urubuga rwa www.ghanaweb.com.
Ni umwe mu bapasitori bakize muri Ghana kuko yahaye imodoka zirenga 15 abantu bo mu itorero rye barimo Intumwa Emmanuel Badu Kobi n’abandi benshi akavuga ko ari we mumarayika mukuru w’ukuri wenyine muri Ghana.
Mu buhamya bwa Ayisha ntabwo hagaragajwe umubare uyu mupasiteri yaba amaze gutangaho ibitambo gusa kur’ubu abashinzwe umutekano muri Ghana batangiye gushakisha uyu mupasiteri witwa Rev Obofour kugira ngo atabwe muri yombi maze aryozwe abantu yishe akabatangamo ibitambo.