Pasiteri wo mu itorero ryitwa Cross over Night yakoze agashya yuhagira abagore bo mu Itorero, avuga ko Umwuka Wera ariwo wamutegetse kubikora, gusa hakibazwa impamvu uwo mwuka wera yamutegetse kuhagira abagore gusa nabo bambaye ubusa.
Muri Video yaciye ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyamabaga,yagaragaje bamwe mu bakobwa n’abagore bambaye amasume bakaza imbere ya pasiteri ngo abakarabye kandi ngo ni igikorwa bagomba kwitabira badaseta ibirenge kuko ngo yabitegetswe n’umwuka wera.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza umwaka ushize ndetse mur’ayo mashusho aba bagore bari batonze umurongo baza akabakarabya.
Ibi kandi ngo byabaye kugira ngo abagore n’abakobwa bezwe maze batagire umwaka bera aho ngo umwukawera wasabye pasiteri ko igitsina gore cyose kigomba kumunyura imbere akagikarabya.
Pasiteri yateraga aleluya nabo bati “amena’ kugira ngo ibyaha bibaveho vuba aho wabonaga bizeye ko ibyaha birabavaho koko bakemera kwicara mu ibase bambaye uko bavutse.
Bivugwa ko iyi video yaba yarafatiwe muri Ghana, gusa hakibazwa ibibazo byinshi kur’uyu mupasiteri n’ubwo imyirondoro ye itashyizwe ahagaragara.
Aba bagore ngo ntibigeze babigiraho ikibazo gusa ngo bivugwa ko muri bo nta numwe waraherekejwe n’umugabo we kuko Pasiteri ngo yababwiye ko ari ubutumwa yahawe n’umwukawera bureba abagore gusa.