Mu gihugu cya Ghana,Umupasteri bamwe bakunze kwita intumwa uzwi ku izina rya Agya Dan arahamya ko nta munyaGhana cyangwa umwirabura ukomoka muri Afrika uzajya mu ijuru ngo kubera imitima yabo mibi.
Urubuga rwa lindaikejisblog.com rutangaza ko kuva uyu muhanuzi yatangaza aya magambo abantu benshi bamurakariye cyane kuko ngo bishoboka ko yaba yatangaje ibi yavangiwe n’umwuka wa satani.
Kugeza ubu Prophet Agya Dan wo muri Ghana yarakariwe n’abantu benshi ndetse bikomeje gufata indi ntera y’uburakari ku bantu banyuranye nyuma yo kumva amagambo yatangajwe n’uyu mukozi w’Imana avuga ko ngo nta muntu ukomoka muri Afurika uzajya mu ijuru niba koko ribaho.
Ibi ngo Prophet Agya Dan yabitangaje ubwo yabwirizaga mu itorero rye ijambo ry’Imana, ryatunguye itorero ryose, kandi ngo yavuze yeruye ko nta mwirabura, ndetse n’ababwiriza b’ijambo ry’Imana, yaba umupasiteri, umuhanuzi cyangwa musenyeri mukuru,wemerewe kwinjira mu bwami bw’Imana.
Yagize ati: “Nta munya Ghana, nta mwirabura uzinjira muri paradizo, niba ijuru rihari, nta mwirabura uzaryinjiramo, waba uri Musenyeri cyangwa umushumba, nimushake mwambare imyenda miremire nk’iyanjye, ntimuzinjira mu ijuru kubera imitima yanyu mibi.”
Uyu Prophet Agya Dan ubusanzwe ngo ni umuhanuzi akaba n’uwashinze itorero rya Power Revelation,ubusanzwe ngo amazina ye ni Daniel Kwaateng akaba azwi ku izina rya Agya Dan.
Reba video hano uyu mupasiteri ahanura ko Abanyafurica hehe no kwinjira mu ijuru: