Mu gihugu cya Kenya umupasiteri aravuga ko abagore bakomeje kumwirukaho barimo abanyapolitiki, abaganga n’ababishop, nyuma yo gupfusha umugore w’isezerano.
Pasiteri James Ng’ang’a wo mugihugu cya Kenya, yavuze ko ari guteretwa n’abagore barenga 1000, harimo abanyapolitiki, abaganga n’aba Bishop bose bakaba bashaka ko abagira abagore, nyuma yuko umugore we wambere amaze kwitaba Imana.
Pasiteri James, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na TV24, avuga ko ashakishwa n’abagore bakize ku buryo bamushukisha impano nk’ubutaka n’imodoka.
Uyu mupasiteri akomeza avuga ko icyamutangaje cyane ari uko ubwo yamaraga gutangaza ko agiye gukora ubukwe n’umugore wa Kabiri, babandi bose bamuteretaga bamuha urukundo yahise atangira kubabura.
James yavuze ko ubwo umugore we yamaraga kwitaba Imana, yashakaga umugore wabyaye kuko yabonaga ariwe uzita kurubyaro rwe neza.