Icyifuzo kidasanzwe cyateje ururondogoro mu bantu aho Umupasiteri uzwi cyane i Nairobi muri Kenya witwa Reverend Njohi yasabye abakirisitu b’abagore kujya baza gusenga batambaye amakariso n’amasutiye kugira ngo umwuka wera uzinjira mu mibiri yabo byihuse.Â
Inkuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Nigerian Watch cyo muri Nigeria ivuga ko Rev. Njohi yasabye ab’igitsina gore basengera mu rusengero rwe kujya baza gusenga batambaye imyenda y’imbere kugira ngo batazajya bagora umwuka wera mu gihe yaba ashaka kubinjiramo.
Ibi ngo Pasiteri yabisabye abagore mu gihe cy’amasengesho yo kuramya Imana mu rusengero rwitwa Lord’s Propeller Redemption Church ruherereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya.
Uyu mupasiteri ngo yaje kotwa igitutu n’abakuze cyangwa abasheshe akanguhe bo mu rusengero maze Pasiteri yisubiraho avuga ko abagore badakwiye kwambara amapantaro n’amasutiye igihe baje gusenga, kugira ngo umwuka wera naza bizamworohere kwinjira mur’abo bagore.
Ubwo yashakaga kumvikanisha aya mategeko Rev. Njohi yavuze ko iyo ugiye mu rusengero uba ugomba kuba wibohoye mu by’umubiri n’iby’umwuka kugira ngo ubone kwakira Kirisitu.
Rev. Njohi yasobanuye kandi ko kwambara imyenda y’imbere ku bagore n’abakobwa bitajyanye n’ubushake bw’Imana kuko ngo bibangamira mwuka wera ashaka inzira yo kwinjira mur’abo bagore.
Ku itariki 11 Kamena 2023 ngo umwe mu bayoboke b’iri dini yatanze ubuhamya bw’uko abagore n’abakobwa bose b’iri dini bari bumviye pasiteri ku cyemezo yari yafashe cyo kutambara amapantaro n’utwenda dufunga amabere, gusa uyu ntiyavuze niba n’amakariso bari bayafashije hasi.
Kugira ngo wumve ko ibi bintu byari byakajijwe ndetse byahawe agaciro nuko ngo abagore bari basabwe kugenzura abakobwa ba bo mbere yo kwinjira mu rusengero ku Cyumweru kugira ngo bahamye neza ko bumviye ubutumwa bwo gufasha hasi utwenda tw’imbere ku buryo na bo bakwakira Kirisitu nk’abandi.
Uru rusengero rwitwa Lord’s Propeller Redemption ruyoborwa na Rev. Njohi ruherereye mu gace ka Dandora ya kabiri kakaba kavugwaho kuba ari kamwe mu duce dutuwe n’abantu benshi muri Kenya kuva mu mwaka w’1977 kugeza na n’ubu.