Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, Evariste Ndayishime, yaciye ibintu kuri uyu wa Mbere ubwo yajyanaga n’umugore we gusarura ibirayi bombi bagataha babyikoreye, umwe ku mutwe undi ku rutugu.
Ku Cyumweru nibwo Ndayishimiye yavuze i Burayi mu nama yahuje Africa n’Ibihugu by’Uburayi, ariko mu gitondo cyo kur’uyu wa mbere tariki 21 Gashyantare 2022 yatunguranye azinduka iya rubika ajya gusarura ibirayi ku musozi wa Matongo, muri Komine ya Ndava mu Ntara ya Mwaro.
Aya mafoto yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi yagaragaje uyu muperezida n’umuryango we barimo gukura ibirayi.
Perezida Ndayishimiye ngo yishimiye umusaruro wabonetse.
Mu bamuherekeje gusarura harimo Umuyobozi w’Intara ya Mwaro, Col Gasanzwe Gaspard, ndetse n’abakozi b’Intara n’abaturage basanzwe baturanye n’isambu ya Perezida Ndayishimiye.
Bamwe mu babonye amafoto bashimishijwe no kubona Umukuru w’Igihugu yikoreye umufuka w’ibirayi, ngo ni urugero rwiza ku bandi.